Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije na Mozambique kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda, zifatanyije na Mozambique mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado. Muri aka gace, inzego z’umutekano z’u Rwanda zigira uruhare mu kugarura amahoro.
Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, RSF Joint Task Force Commander, muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro yari ari mu karere ruherereyemo ndetse n’ahandi.
Yanavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ubufatanye n’ibindi bihugu mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bwuzuye bw’ibihugu byose.
Umuyobozi wari uhagarariye Guverinoma ya Mozambique, akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sérgio Cipriano, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku ruhare zagize mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba byari byaribasiye akarere ayobora.
Ati "Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanye natwe ubwo ubumwe n’amahoro byari bigeramiwe [n’ibikorwa by’iterabwoba]. Uyu munsi, mu gihe turi kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge, tuributswa ko ubufatanye bw’ukuri butagaragarira gusa mu bihe by’intsinzi, ahubwo bunagaragarira mu bihe bigoye bibibanziriza."
Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu bice by’Intara ya Cabo Delgado, ku bufatanye n’inzego z’umutekano za Mozambique. Ibi bikorwa byatumye uduce twari twarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba tugaruzwa mu maboko ya Leta, inzego z’ubuyobozi zisubizwaho ndetse abari barahunze bagaruka mu byabo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *