Mu karere ka Nyamasheke, inzu y’umuturage witwa Kabagwira Selaphine yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose, bifite agaciro ka Miliyoni 3,2Frw.
Byabaye ku gicamunsi cyejo ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo, 2025 saa cyenda z’amanywa (15h00), mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bwahamirije UMUSEKE ko iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’amashanyarazi.
Mu bantu bane b’umuryango uba muri iriya nzu nta wayiburiyemo ubuzima, impanuka yabaye bagiye mu mirimo.
Habumugisha Hycinthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge ati: “Twahawe amakuru ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yose irashya n’ibirimo.”
Yavuze ko bifite agaciro ka Frw 3,262,000. Icyateye inkongi birakekwa ko ari amashanyarazi no kuba bari banasharije battery ya telefoni hakoreshejwe kuyizirikaho insinga.
Uyu muryango uri gushakirwa aho uba ucumbikiwe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Ibyari biri muri iyi nzu byabaruwe bihabwa agaciro k’amafaranga ni igisenge, amabati, amadirishya, inzugi, imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu nzu birimo amasafuriya, intebe, ibitanda hamwe n’ibiribwa.
Ibyari mu nzu byose byahiye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *