Inzu zirenga 6.900 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zikenewe kubakwa bushya
Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko inzu 6.973 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izirenga 29.732 zikenewe gusanwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’Umutungo n’imari bya Leta, PAC, ku myanzuro y’Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite.
Inteko rusange yari yagaragaje ko mu myubakire y’inzu z’Abarokotse Jenoside batishoboye hagaragayemo ibibazo bishingiye ku nzira zisohora imyotsi mu bikoni zidakora neza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko ikibazo cy’imyotsi gishingiye ku mikoreshereze y’ibicanwa bitameze neza abatujwe muri izo nzu bakoresha ariko ko baganirizwa bagasabwa gukoresha ibicanwa biboneye.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje icyo gisubizo kitumvikana ko cyaba ari ikibazo gihuriweho n’abaturage bo mu turere dutandukanye, asaba ko hakorwa irindi genzura rigamije kumenya ikibazo cya tekinike cyaba cyarabayeho mu myubakire kikazakosorwa.
Ku ruhande rwa Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko nubwo hari ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’inzu ariko hari n’aho byagaragaye ko harimo ibibazo bishingiye ku makosa yakozwe mu myubakire, yizeza ko biri mu biri kwitabwaho.
Yavuze ko kuri ubu inzu 6.973 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izirenga ibihumbi 29 zagomba gusanwa.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazubakwa gusa inzu 298 kuko MINUBUMWE yagenewe miliyari 5 Frw gusa.
Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu hamaze gushyirwaho uburyo bwo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bijyanishwa na gahunda za Leta zo kubakira abatishoboye.
Ati: “Twemeranyijwe ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi badakomeza gufatwa nk’icyiciro kiri ukwacyo, cyubakirwa ukwacyo ahubwo bagomba guhuzwa n’abandi baturage bari mu cyiciro cy’abatishoboye, noneho kububakira bikajyana. Ibyo biraza no gukemura ikindi kibazo kitari icy’imyubakire. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kububakira ukwabo byakomezaga kubagaragaza nk’icyiciro kiri ukwacyo kitari n’abandi Banyarwanda.”
Yakomeje ati: “Ubu twamaze no kugena uburyo izo nzu zizaba zimeze kugira ngo n’igiciro kigabanuke, ubu hari imiterere (format) y’inzu zigenwe zizubakwa ku buryo bujyanye n’imyubakire kuri buri ntara n’uturere. Icyo bivuze ni ko ibyo bizafasha uturere gukoresha uburyo budasanzwe.”
Yavuze ko mu kubaka izo nzu bizafasha uturere kuba twabasha kwiyubakira inzu binyuze mu gukoresha uburyo bwatwo cyangwa ba rwiyemezamirimo n’abandi bafatanyabikorwa basanzwe bakorana natwo mu mishinga y’ubwubatsi aho gushingira gusa ku buryo busanzwe bukoreshwa bwo kubakirwa izo nzu n’Inkeragutabara.
Ati: “Ubu twamaze kumvikana, ku buryo aho Minisiteri y’Ingabo ibona ko aho igiciro bishoboka ko cyagabanyuka atari yo ibikoze, yabyemera, Akarere kakaba kaha isoko undi muntu wakubaka inzu ku giciro gitoya, kugira ngo umubare ushobore kwiyongera.”
Inyigo yagaragajwe na RHA yerekanye ko nko mu Karere ka Bugesera inzu imwe ishobora gutwara 17.300.000 Frw, Kayonza igatwara 16.541.000 mu gihe nko mu Karere ka Nyamagabe ishobora gutwara 20.000.000 Frw.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko nko mu Karere ka Rusizi hari inzu yubatswe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yubakiwe utishoboye, igatwara miliyoni 9 Frw kandi nyamara usanga ikomeye kurusha izatwaye miliyoni 20 Frw.
Yemeje ko guha urubuga uturere bishobora kuzafasha mu gutuma habaho kugabanyuka kw’ibiciro by’inzu zubakwa, bikanongera umubare w’izigomba kubakwa.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko guha urubuga uturere bishobora kuzafasha kongera umubare w’inzu zubakwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *