skol
fortebet

Iran irashinja Amerika ubushotoranyi, ivuga ko izihimura

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 26, May 2026

 Iran irashinja Amerika ubushotoranyi, ivuga ko izihimura

Sponsored Ad

skol

Ishami rishinzwe itangazamakuru ry’ umutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ryatangaje ko rifite uburenganzira busesuye bwo gusubiza ku gitero icyo ari cyo cyose cyaturuka ku ngabo za Amerika, rivuga ko icyo ari “uburenganzira bwemewe kandi budashidikanywaho”.

Iri tangazo rije rikurikira amakuru yatanzwe na United States Central Command (CENTCOM), yemeje ko yagabye ibitero mu majyepfo ya Iran ku wa mbere, ivuga ko byari mu rwego rwo kwirwanaho.

Nubwo IRGC itavuze mu buryo butaziguye ibyo bitero bya Amerika, yagaragaje ko ingabo za Amerika zakomeje ibikorwa byazo byo kwivanga mu karere, ndetse zininjira mu kirere cya Iran mu gace k’Ikigobe cya Perse. IRGC ivuga ko yahise itahura zimwe mu ndege zitagira abapilote zirimo MQ-9, irayirasa.

Iri tsinda ry’ingabo ryakomeje rivuga ko ryarasiye kandi indege ya RQ4 ndetse n’indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35, rivuga ko byatumye zisubira inyuma ziva mu mazi ya Iran. Gusa, ntiyatangaje igihe nyacyo n’aho ibi byabereye.

Ku ruhande rwa Amerika, ingabo zayo zatangaje ko zagabye ibindi bitero byibasiye ibirindiro bya misile za Iran ndetse n’amato yavugwaga ko ari kugerageza gushyira ibisasu byo mu mazi (mines). Ibi bitero byavuzwe ko byari bigamije kurinda ingabo za Amerika ibishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Hagati aho, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko humvikanye iturika rikomeye mu mujyi wa Bandar Abbas ndetse no hafi y’ikibuga cy’indege cyaho.

Iyi myivumbagatanyo yongeye gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka, nyuma y’aho byari byagabanutse kubera icyizere cy’ibiganiro byari gutangira hagati ya Iran na Amerika.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko hakiri amahirwe y’uko impande zombi zagera ku masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa