skol
fortebet

Iran: Iri gukora iperereza ku nkongi yibasiye icyambu imaze guhitana abantu 28 abandi barenga 1000 bagakomereka

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yatewe n’ibiturika yibasiye icyambu kinini cya Shahid Rajaee kiri i Bandar Abbas mu majyepfo y’u Burengerazuba bwa Iran imaze guhitana abantu 28, ikomeretsa 1000 mu gihe 6 bakomeje kuburirwa irengero.

Sponsored Ad

Iyo nkongi yadutse ejo ku wa 26 Mata, ikomeje gutera ubwoba ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera nubwo itsinda ry’abashinzwe kuzimya umuriro bawuhosheje ndetse ibyo bikorwa bikaba bigikomeje.

Kuri iki Cyumweru, hasakajwe amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege zo mu bwoko bwa kajugujugu zigerageza kuzimya umuriro mu gihe mu ikirere cyari cyuzuyemo imyotsi y’umukara.

Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yagaragarije ko abababajwe n’abahitanywe n’ibiturika avuga ko yatanze itegeko ko hakorwa iperereza ku mpamvu zabyo.

Kugeza ubu, ibikorwa byo kohereza no kwakira ibicuruzwa kuri icyo cyambu byahagaze.

Kuri iki Cyumweru Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yihanganishije Iran kubw’iyo mpanuka ndetse ategeka ko bohereza ubufasha bwose bushoboka muri icyo gihugu kugira ngo batabare.

Iki cyambu kinini muri Iran, gifite ubushobozi bwo kwakira toni miliyoni 80 z’ibicuruzwa buri mwaka, kikaba ari na cyo kiri hafi y’inyanja ya Hormuz, inyuzwaho amato menshi y’ubucuruzi bw’amavuta; aho 20% by’amavuta acuruzwa buri munsi ku Isi ari ho anyuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa