skol
fortebet

Iran iri kwitegura igitero ishobora kugabwaho na Amerika

Yanditswe: Monday 07, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Iran yaburiye ibihugu by’ibituranyi, by’umwihariko ibifite ibirindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibisaba kutazahirahira byemera ko ubutaka bwabyo bukoreshwa na Amerika mu kugaba ibitero kuri Iran.

Sponsored Ad

Iby’ubu bwoba bw’ibitero bije nyuma y’uko Iran igaragaje impungenge z’uko ishobora kugabwaho ibitero na Amerika, iyishinja gushaka gukora intwaro kirimbuzi, imigambi Iran ihakana yivuye inyuma.

Iki gihugu cyamaze gutegura igisirikare cyacyo ku buryo gishobora guhangana n’ibitero biturutse muri Amerika, cyane ko Iran yanze ubusabe bw’ibiganiro na Amerika kandi Perezida wayo, Donald Trump, akaba yaravuze ko niba Iran idashaka ibiganiro, ubwo icyo ishaka ari intambara.

Ibihugu Iran yahaye umuburo birimo Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Turikiya, Qatar na Kuwait.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa