Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko icyo gitero cyahitanye umuntu umwe, undi arakomereka. Abayobozi ba Iran bavuga ko icyo gitero ari ugushotorana kandi ko igihugu gifite inshingano zo kurinda inyungu zacyo n’umutekano wacyo. Ibinyamakuru bya leta ya Iran byatangaje ko uhagarariye Ukraine i Tehran yahamagajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran kugira asobanure ibyabaye.
Ikigo cy’itangazamakuru cya leta ya Iran (IRNA) cyanditse ko muri uwo mubonano, Iran yashimangiye iti:
"Repubulika ya Kisilamu ya Iran izarinda nta kuzuyaza umutekano n’inyungu zayo, kandi ibitero byibasira ubuzima n’umutungo by’abaturage bayo ntibizihanganirwa."
Ku ruhande rwa Ukraine, iki gihugu kivuga ko cyibasira inzira zikoreshwa mu gutwara ibikoresho bya gisirikare by’Uburusiya bifitanye isano na Iran.
Uhagarariye Ukraine muri Isirayeli, Yevhen Korniychuk, yavuze ko ubwato bwarasiwe mu Nyanja ya Caspienne bwari butwaye ibikoresho bikoreshwa mu gukora indege zitagira abapilote (drones) n’ibice bya misile, byari bigenewe Uburusiya.
Yanavuze ko atari ubwa mbere Ukraine igabye ibitero ku mato ya gisirikare afitanye isano na Iran. Yongeyeho ati: "Isirayeli na Ukraine duhanganye n’umwanzi umwe."
Ku rundi ruhande, Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Moscou iha Iran amakuru aturuka ku byogajuru (satellite intelligence) kugira ayifashe gutegura ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *