skol
fortebet

Iran yahakanye ibyo gusaba Amerika ibiganiro by’agahenge

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 16, Mar 2026

Iran yahakanye ibyo gusaba Amerika ibiganiro by'agahenge

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko nta biganiro bigamije guhagarika intambara, igihugu cye cyigeze gisaba kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko nta n’impamvu ya byo.

Yabitangaje ubwo yavugaga ku byo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye ibiganiro nubwo we atabyiteguye.

Minisitiri Abbas Araghchi yasobanuye ko Iran nta biganiro yigeze isaba bigamije guhagarika intambara.

Ati “Ntabwo twigeze dusaba guhagarika intambara, nta n’ibiganiro twigeze dusaba.”

Yakomeje agaragaza ko uretse no gusaba ibiganiro, igihugu cye kibona nta mpamvu yabyo kuko n’ibitero byakigabweho byakozwe mu gihe ibihugu byombi byari biri kuganira.

Ati “Nta n’impamvu n’imwe tubona yatuma tuganira n’Abanyamerika kubera twari mu biganiro nabo ubwo bafataga icyemezo cyo kutugabaho ibitero.”

Yakomeje ati “Iyi ni intambara y’amahitamo ya Perezida Donald Trump na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi natwe tugiye gukomeza kwirwanaho.”

Intambara Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran imaze iminsi ya 16 aho imaze guhitana bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko nta biganiro bigamije guhagarika intambara igihugu cye cyigeze gisaba kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko nta n’impamvu ya byo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa