skol
fortebet

Iran yahawe iminsi 60 yo kwemera amasezerano ku ikoreshwa rya nucléaire

Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Iran yahawe iminsi 60 yonyine yo kuba yaramaze kwemera amasezerano y’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire, bitaba ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikifashisha imbaraga za gisirikare mu guhangana n’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Amerika yari aherutse kuvuga ko Amerika yiteguye kuganira na Iran ku ngingo y’intwaro za nucléaire, bivugwa ko Iran ishobora kuzabyaza intwaro kirimbuzi, ariko yo ikavuga ko ikoresha ingufu za nucléaire mu rwego rwo kwiteza imbere, mu nyungu z’abasivile, kandi ibi bikaba byemewe mu mategeko mpuzamahanga.

Ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bitegerejwe muri Oman, gusa Perezida Trump yavuze ko atazemera ko Iran igenda biguru ntege muri ibyo biganiro, ndetse amakuru akavuga ko Amerika yamaze guha Iran iminsi 60 yo kuba yemeye amasezerano ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, bitaba ibyo ikazahura n’akaga.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse muri Amerika, aho bivugwa ko yaganiriye na Trump kuri iyi ngingo yo kurasa muri Iran, ndetse na Trump yavuze ko umunsi Amerika yafashe icyemezo cyo kurasa kuri Iran, Israel izabigiramo uruhare rukomeye, cyane ko isanzwe inyuzamo ikabikora.

Ku rundi ruhande, abasirikare bakuru ba Iran baherutse kuburira Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah al-Khamenei, bamubwira ko mu gihe impande zombi zananirwa kumvikana, zimwe mu nganda zikomeye zitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, ari nazo bivugwa ko zikorerwamo intwaro kirimbuzi, zishobora kuraswa na Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa