Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, yatangaje ko bazihorera kuri Israel kandi bizakorwa n’imbaraga zose ku buryo bazayibabaza.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, yatangaje ko bazihorera kuri Israel kandi bizakorwa n’imbaraga zose ku buryo bazayibabaza.
Israel yagabye ibitero by’indege muri Iran mu bice bitandukanye isenya ahakorerwa intwaro za nucléaire, ivuga ko iri gukuraho inzitizi zatuma iki gihugu gishyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Israel.
Khamenei ati “Israel ntizakomeza kubaho itababajwe, kandi Iran ntizajenjeka nijya kwihorera.”
Mu ijambo uyu muyobozi yagejeje ku baturage yavuze ko ingabo za Iran zizasiga Israel ahantu habi cyane.
Gusa abasesenguzi bavuze ko bizafata igihe kugira ngo Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya wa Iran afate icyemezo cyo kugaba igitero cyo kwihorera.
Ku rundi ruhande Perezida Macron yanenze Iran kuba igira uruhare mu guteza umutekano muke mu karere, ndetse ngo yakabaye yarabyaje umusaruro amahirwe y’ibiganiro na Amerika ku byerekeye ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *