Iran yarashe ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli hafi ya Iraq
Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026
Iran yarashe ubwato bubiri butwara ibikomoka kuri peteroli mu mazi agenzurwa n’igihugu cya Iraq ndetse igaragaza ko ibiciro bya peteroli bizakomeza gutumbagira mu rwego rwo gusuzuma Donald Trump wavuze ko amaze gutsinda intambara ibihugu byose bimaze iminsi bihanganye.
Iran yagaragaje ko ibitero ikomeje kugaba mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi bizatuma ibiciro byiyongera ku buryo akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peteroli kazagera kuri 200 $ kavuye kuri 120$.
Hashize ibyumweru bibiri Amerika na Israel bigabye ibitero muri Iran, kuva iyo ntambara yatangira imaze kugwamo abarenga ibihumbi 2000 ndetse yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera cyane kuva mu myaka yo mu 1970.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, rigaragaza ko abana barenga 1.100 bamaze gupfa cyangwa gukomerekera muri iyi ntambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Ubwo Trump yari muri Leta ya Kentucky ku wa 11 Werurwe 2026, yavuze ko Amerika imaze gutsinda intambara bahanganyemo na Iran ndetse ko bitazabatwara imyaka iri munsi y’ibiri batarabisoza byose.
Ati “Ntabwo dushaka kuva muri iyi ntambara hakiri kare kubera ko tugomba kubanza kurangiza akazi hakiri kare.”
Ku wa 2 Werurwe 2026, ni bwo Umutwe w’Ingabo za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guards Corps, IRGC, watangaje ko utazemerera ibikomoka kuri peteroli byo mu Burasirazuba Hagati gukomeza kugenda mu gihe bakiri mu ntambara na Amerika na Israel.
Ku wa 2 Werurwe ni bwo IRGC yatangaje ko yafunze Ubunigo bwa Hormuz ndetse ko izarasa bikomeye ku bwato bwose buzagerageza kuhaca.
Ubunigo bwa Hormuz ni inzira ifunganye y’amazi iri hagati ya Iran, Oman na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Inyuramo ibicuruzwa biva mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bijya mu bice by’Isi binyuze mu mazi, by’umwihariko hanyuzwa ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibikomoka kuri Peteroli bucuruzwa ku Isi hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *