skol
fortebet

Iran yasabye abaturage bayo kureka gukoresha WhatsApp

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Iran yasabye abaturage bayo gusiba porogaramu ya WhatsApp muri telefone zabo, aho ishinja uru rubuga gukoreshwa na leta ya Israel mu kuneka amakuru y’abaturage ba Iran, nubwo nta bimenyetso bifatika yatanze.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Iran bwabitangaje bubinyujije kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 17 Kamena 2025.

Gusa urubuga rwa WhatsApp rusanzwe ari urw’Ikigo Meta cy’Abanyamerika, rwahise rubinyomoza ruvuga ko ibyo Iran yatangaje ari ibinyoma, rushimangira ko rutanga rutangaza amakuru yarwo ku bindi bihugu cyangwa abantu.

WhatsApp yagize iti "Ntabwo twashimishijwe n’iyi nkuru ndetse duhangayikishijwe n’uburyo bishobora kwangiza isura yacu.Ibi ni ukubuza uburenganzira abantu bakoresha uru rubuga nyamara serivisi zacu bazikeneye.”

WhatsApp ikoresha uburyo bwa ’end-to-end encryption’, aho ubutumwa bwoherejwe bubonwa gusa n’uwabwohereje n’uwo bwohererejwe.

Iran imaze igihe yarafunze imbuga nkoranyambaga zitandukanye, gusa abantu bamwe bazikoresha bifashishije uburyo bwa proxies na VPN.

Mu 2022, Iran yahagaritse WhatsApp na Google Play ubwo habaga imyigaragambyo ikomeye aho abaturage bamaganaga leta biturutse ku rupfu rw’umugore wari wafashwe na polisi.

Gusa mu mpera z’umwaka ushize bemereye abantu kongera gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa