skol

Iran yashatse kurasa kuri Google na Microsoft muri Qatar

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

Ibigo by’Ikoranabuhanga byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo Google na Microsoft biri mu byari bigambiriwe mu bitero bibiri bya misile Iran yarashe muri Qatar.

Ibitero bibiri bya misile byarashwe muri Qatar ku wa Gatandatu nyuma y’uko Iran igaragaje ko igiye kurasa ku bigo bikomeye by’abo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Google na Microsoft.

Ibisasu bigamije guhagarika ibindi, byagaragaye birasira mu kirere ibyari byoherejwe mu Mujyi wa Doha, ahantu hari ibyicaro by’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Nyuma y’uko Iran itangaje ko ishobora kurasa kuri bimwe mu bigo bikomeye by’abo mu Burengerazuba bw’Isi, ibigo nka IBM, Palantir, Oracle na NVidia byahise bikura abakozi babyo hafi y’aho bikorera muri Qatar.

Ibyo byabaye bikurikiranye n’ibitero byaherukaga kugabwa ku kigo cya Amazon muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.

Bivugwa ko Qatari yamaze kwimura bimwe mu bikorwa byakoreraga mu Mujyi wa Doha birimo ibiro bya za Minisiteri, ibiro bya Google n’ibice bitandukanye byakorerwagamo uburezi kuko uyu mujyi habarirwaga nibura amashami ya Kaminuza esheshatu zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bimwe mu bigo bikomeye muri Qatar byatangiye gufunga imiryango by’igihe gito, mu gihe ibindi biri gusaba abakozi babyo gukorera mu ngo.

Iran irehuruka gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukura inganda zayo n’izifite aho zihuriye n’Abanyamerika mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa