Iran yemeye ko ibikorwaremezo bya nucléaire byayo byangiritse bikomeye
Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025
Leta ya Iran yemeye ko ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire byangijwe bikomeye n’ibitero byakurikiranye by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel.
Mu rukerera rwa tariki ya 22 Kamena 2025, indege z’intambara za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Spirit zarashe misile ziremereye za GBU-57 ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo Uranium ifite ubukana bwinshi: Fordow, Natanz na Isfahan.
Ubwato bwa bugendera munsi y’amazi na bwo bwarashe misile nyinshi za Tomahawk kuri Isfahan hagamijwe gusenya burundu iki kigo. Muri rusange, ibi bigo byose byarashweho misile 75 za Amerika.
Ingabo za Israel zari zimaze iminsi icyenda zihanganye n’iza Iran, na zo zahise zirasa misile nyinshi kuri ibi bigo kuko zatekerezaga ko Amerika ishobora kuba itabyangije nk’uko byifuzwaga.
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuri uyu wa 25 Kamena, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yemeje ko igitero cya Amerika n’icya Israel byangije ibi bigo mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Ibigo byacu bya nucleaire byarangijwe bikomeye, ibyo ni ukuri, kubera ko abashotoranyi bo muri Israel na Amerika babigabyeho ibitero by’umusubizo.”
Baghaei yasobanuye ko ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire ndetse na Iran biri gukorana mu isuzuma rikomeje ry’ingaruka ibi bitero byagize ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo izi ngufu.
Amerika ikimara kugaba iki gitero, Perezida Trump yavuze ko ibi bikorwaremezo byangijwe ku buryo kubisana bizagorana. Gusa icyo gihe, ibinyamakuru byo muri Iran byo byatangazaga ko byangiritse byoroheje.
Esmail Baghaei yemeje ko ibikorwaremezo bya nucléaire bya Iran byangiritse bikomeye
Ifoto igaragaza Fordow mbere y’igitero na nyuma y’igitero


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *