
Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byatangaje ko inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, ziherutse kubona amakuru y’ibanga y’inzego z’ubutasi za Israel, arimo ajyanye n’intwaro kirimbuzi, uburyo icyo gihugu cyirinda ibitero, imitegurire y’intambara n’andi makuru akomeye.
Televiziyo y’Igihugu yavuze ko "Inzego z’ubutasi za Iran zabonye amakuru menshi y’ingenzi kandi akomeye, akoreshwa na Leta ya Israel."
Ntabwo hatangajwe uburyo ayo makuru yabonetsemo, gusa bikavugwa ko Iran yari imaze igihe ifite intasi nyinshi muri Israel, cyane cyane nyuma y’igitero cyagabwe muri icyo gihugu, kigahitana Ismail Haniyeh wari Umuyobozi w’umutwe wa Hamas.
Bivugwa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Israel yatangiye kwikanga ko hari amakuru y’ubutasi bwayo ari kubonwa na Iran, bitewe n’uburyo icyo gihugu cyari kirimo kwitwara.
Amwe mu makuru yafashwe arimo aho intwaro kirimbuzi za Israel ziherereye, ubushobozi bwazo n’andi makuru y’ingenzi kuri zo. Bivugwa ko aya makuru yavanywe muri Israel akerekezwa muri Iran mu gihe gito, aho agizwe n’inyandiko zirenga ibihumbi, amashusho, amafoto n’amakarita menshi.
Ikinyamakuru cya Tasmin gikorana bya hafi y’Igisirikare cya Iran, cyatangaje ko a Roy Mizrahi na Almog Atias, Abanya-Israel baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho kugurisha amakuru y’ubutasi ya Israel.
Aba bombi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu gace ka Kfar Ahim, aho Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz atuye. Bivugwa ko bari barahawe telefoni zidashobora kugaragara ku minara isanzwe, kugira ngo bajye bashobora gutanga amakuru kuri Iran.
Abashinzwe ubutasi muri Iran ni bo batangaga amabwiriza kuri aya bagabo bombi bafite imyaka 24. Inzego z’ubutasi za Israel ziri mu gikorwa cyo guhiga bukware abatasi ba Iran. Mu Ukuboza umwaka ushize, Israel yataye muri yombi abantu 30 bakekwaho gukorera Iran ubutasi.
Iki gihugu ngo cyahinduye umuvuno, aho kiri kongera ibikorwa by’ubutasi muri Israel, ariko bikozwe n’abaturage ba Israel ubwabo, aho koherezayo intumwa.
Iran ngo itangira ibaha inshingano nto, zirimo nko kuganira n’abayobozi, gushaka aho batuye n’ibindi. Uko iminsi ishira, bagenda bongera inshingano bahabwa, zirimo no kwica ndetse no kwiba amakuru akomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *