skol

Iran yihoreye, Israel yica Minisitiri wayo w’Ubutasi: Ibigezweho mu ntambara ziri ku Isi

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2026

featured-image

Abantu babiri bishwe n’ibisasu Iran yarashe muri Israël ihorera urupfu rwa Ali Larijani wari Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo wiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran, mu gihe igitero cya Israel cyo cyahitanye Minisitiri ushinzwe ubutasi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko mu bitero bagabye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe hapfiriyemo Minisitiri w’Ubutasi wa Iran wtwa Esmail Khatib.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026, ibisasu bya misile byumvikanye mu bice bitandukanye bya Israël birimo n’umurwa mukuru Tel Aviv, ahabaruwe abantu babiri bapfuye.

Ibi bitero kandi bigamije guhorera Gholamreza Soleimani, Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta ya Iran, wiciwe hamwe na Ali Larijani.

Irindi turika ry’ibisasu ryumvikanye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraq, mu murwa mukuru Baghdad.

Mu kiganiro na Al Jazeera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko Israël na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibeshye cyane ko Ubutegetsi bwa Iran bushingiye ku muntu umwe.

Ati “Sinzi impamvu Abanyamerika na Israël batarumva iyi ngingo, Repubulika ya Iran ishingiye kuri Islam, ifite inkingi zubakiye kuri politiki ihamye, ubukungu n’Itegeko Nshinga [...] kubura umuntu umwe ntibyahungabanya igihugu.”

Yanakomoje ku bitero bya Amerika na Israël byishe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei ku wa 28 Gashyantare, avuga ko bitahungabanyije imyubakire y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ku wa kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Iran byegereye ubunigo bwa Hormuz, zikoresheje ibisasu bibasha kwinjira mu mitamenwa.

Koweït yavuze ko ubwirinzi bwayo bwo mu kirere bwabateguje kuraswaho na misile ahagana Saa Sita z’ijoro ryakeye. Muri icyo gihe Bahrain na yo yakiriye intabaza zivuga ko irashweho, yihutira kumenyesha abaturage kujya mu bwihisho.

Minisitiri w’Ingabo muri Qatar yavuze ko ubwirinzi bwabo bwabateguje ko na bo hari ibisasu bibarashweho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Abantu batandatu kandi baguye mu bitero bitunguranye Israël yagabye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban, mu gitondo cyo ku wa 18 Werurwe, ku nyubako ya Bashoura iherereye mu Majyepfo y’iki gihugu, aho Israël ivuga ko Hezbollah yari ihabitse amafaranga.

Igisirikare cya Israël cyaburiye kenshi abatuye mu Majyepfo ya Liban hafi n’imijyi yegereye uruzi rwa Zahrani n’ibice bya Tyre kwimuka bajya mu Majyaruguru kuko aho bari hazagabwa ibitero.

Ukraine yinjiye mu ntambara ya Iran

Mu nama yamuhuje n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ku wa Kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko hari inzobere z’abasirikare yohereje gutanga ubufasha kuri Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Kigobe.

Ati “Ubu dufite Abanya-Ukraine 201 mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Kigobe, abandi 34 biteguye gutanga umusanzu [...]. Abo bose ni inzobere mu gutanga ubufasha no kwirinda ibitero bya drone.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi bohereje muri Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe abandi bari mu nzira berekeza muri Koweït.

Umuyoboro wa peteroli ukomeje gushyamiranya Hongrie na Ukraine
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yashyamiranyije Hongrie, Slovakia na Kiev binyuze ku muyoboro utwara peteroli wa Druzhba. Uyu muyoboro uri muri Ukraine utwara peteroli ivuye mu Burusiya uyigemura mu Budage, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Hongrie na Slovakia.

Igice cyo mu majyepfo kigaburira Hongrie na Slovakia cyafunzwe na Ukraine ivuga ko wangijwe bikomeye n’ibitero by’u Burusiya, bwo bukabihakana, bityo ko gusanwa bizasaba igihe kinini, ibituma ibi bihugu bidakora ku nyanja bigorwa no kubona ibikomoka kuri peteroli.

Hongrie na yo mu kwihimura yafatiriye inkunga ya miliyari 90 z’Amayero agenewe Ukraine, yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Kugeza ubu, Ukraine yemereye EU gukora isuzuma ku iyangirika ry’uyu muyoboro wa Druzbha kugira ngo inkunga yemerewe ireke gufatirwa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, aheruka kuvuga ko amaso bakwiye kuyahanga intambara ya Ukraine nubwo muri Iran na ho ikomeje.

Ati “Ntekereza ko ari ingenzi cyane ko twita ku ntambara ya Ukraine[...]. Iran n’Uburasirazuba bwo Hagati hari imvururu, ariko ntitugomba kwirengagiza ibiri kubera muri Ukraine n’ubufasha bwacu bakeneye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa