skol
fortebet

Iran yikomye igitutu cya Perezida Trump ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kitazunamira umuntu uwo ari we wese mu rwego rwo gusubiza ibyo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse kuvuga.

Sponsored Ad

Mu ijambo Perezida Masoud yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko Trump adashobora kubatera ubwoba ndetse ko batazigera bunamira umuntu wese ubatoteza.

Yongeyeho ko bazapfa barwana aho gupfira mu buriri nk’ibigwari.

Yagize ati: “[Trump] atekereza ko ashobora kuza hano, akavuga amagambo ateye ubwoba. Kuri twe gupfa duhanganye biroroshye kurusha gupfira mu buriri. Akaza kudutera ubwoba? Ntabwo tuzunamira umuntu wese udutoteza.”

Mu ijambo Perezida Trump aherutse kuvugira muri Saudi Arabia yavuze ko yashakaga kugirana amasezerano na Iran, kandi igomba guhagarika iterabwoba, intambara ndetse byanze bikunze igahagarika gukora intwaro za kirimbuzi.

Trump yavuze ibyo mu gihe ibihugu byombi byakoze inama enye zitatanze umusaruro ku bijyanye na gahunda y’intwaro kirimbuzi.

Ku wa 14 Gicurasi 2025, ubwo Trump yari i Doha muri Qatar yasubiyemo ko Iran igomba intwaro kirimbuzi ikimakaza amahoro kandi ko umupira uri mu maboko yayo.

Trump yagize ati: “Ni ibintu biteye inkeke kandi turashaka gukora ikintu cyarokora miliyoni z’abantu.”

Yavuze ko mu gihe Iran yakwanga ubwumvikane buciye mu mucyo izashyirwaho igitutu kugeza ihagaritse ibikorwa kirimbuzi byayo.

Nubwo ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi, Trump akomeje gufatira ibihano Iran ndetse, Minisiteri y’imari ya Amerika yatanze ibihano ku wa Gatatu byibasiye icyo gihugu kubera imbaraga zacyo mu gukora ibyo bitwaro.

Ni ibihano kandi byibasiye abantu batandatu n’ibigo 12, iyo Minisiteri yashinje ko bagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa bya Iran.

Amerika nubwo ikomeje gushinja Iran uruhare mu gukora intwaro kirimbuzi, Iran yo ivuga ko ibyo ikora biri mu nyungu z’amahoro no gushyigikira iterambere.

Mu 2015 hasinywe amasezerano yiswe ‘Iran Nuclear Deal (JCPOA), aho yemeye kugabanya ibikorwa byayo kirimbuzi, ariko Perezida Trump yavanye Amerika muri ayo masezerano mu 2018, bituma umubano wongera kuzamba.

Ni mu guhe Iran ishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka Hezbollah muri Liban na Hamas muri Palestine, ndetse n’inyeshyamba za Houthi muri Yemen, ibintu Amerika ibona nk’ibyongera umutekano muke mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa