Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira uruhare rutaziguye mu bitero igihugu cyabo kimaze amezi kigabwaho na Israel ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abbas Araghchi yabigarutseho mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje abo mu muryango wa BRICS uhuza ibihugu byiyemeje kwishakamo ibisubizo, bitishingikirije ku biva muri Amerika n’i Burayi. Ni inama yabereye i New Delhi mu Buhinde.
Araghchi yavuze ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aherutse gutangaza ko mu ntambara bamaze iminsi bahanganyemo na Iran, yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ndetse akagahura n’umwami w’iki gihugu cyo mu kigobe.
Icyakora UAE yahise isohora itangazo ihakana uruzinduko rwa Netanyahu, cyangwa irindi tsinda rya gisirikare rivuye muri Israel.
Nubwo UAE yahakanye iby’aya makuru, Araghchi yavuze ko ubu bwomatane bwabo na Israel bugamije gucamo ibice Abanya-Iran butazihanganirwa na rimwe.
Ati “Sinavuze UAE mu ijambo ryanjye nagiriye muri BRICS ngamije kwimakaza ubumwe. Ukuri ni uko UAE yagize uruhare rutaziguye mu bitero byagabwe ku gihugu cyanjye. Igihe twatangiraga kugabwaho ibitero, nta bwo banigeze basohora itangazo ribyamagana.”
Araghchi yaburiye UAE ayibwira ko kuba inshuti ya Israel cyangwa kuba icumbikiye ibirindiro by’ingabo za Amerika bitayiha umutekano uhagije, ndetse agira inama Abu Dhabi ko igomba kuzibukira ibyo yishoyemo ku kurwanya Iran no gutekereza kabiri ku murongo yafashe.
Ati “Dukwiriye kubana mu mahoro, ibi bisaba umubano mwiza ushingiye ku mahoro ndetse ibihugu byombi kikumvikana.”
Amerika na Israel byatangije intambara kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran na yo yihimuye mu buryo butandukanye burimo kurasa ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka UAE, Arabie Saoudite, Kuwait n’ibindi.
Muri iki cyumweru hagiye amakuru hanze ko ibihugu nka UAE na Arabie Saoudite na byo byagabye ibitero kuri Iran ariko bigirwa ibanga rikomeye.
Byavuzwe ko kubera ubwo bushyamirane bishobora gutuma hatagerwa ku mwanzuro uhuriweho muri iyi nama bijyanye n’uko UAE na Iran byashyamiranye ndetse ntibyumvikane ku ngingo zitandukanye.
BRICS ni impine y’ibihugu bitanu byahoze muri uyu muryango: Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Iherutse kwinjiramo ibindi bine ari byo Misiri, Ethiopia, Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Indonesia.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *