Ku itariki ya 5 Kanama 2024, igitero cya roketi cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’abanyamerika Ain al-Assad mu burengerazuba bwa Irak, ahakambitse ingabo z’Abanyamerika ndetse n’abakozi ba Amerika bashinzwe kurwanya umutwe w’iterabwoba w’Igihugu wa Islam (ISIS). Umuvugizi w’ingabo z’Amerika yatangajeko, iki gitero cyagize ingaruka ku bakozi b’Abanyamerika benshi.
Perezida wa Amerika Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris bamaze kumenyeshwa iby’iki gitero, baganiriye ku ngamba zigomba gufatwa mu (...)
Ku itariki ya 5 Kanama 2024, igitero cya roketi cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’abanyamerika Ain al-Assad mu burengerazuba bwa Irak, ahakambitse ingabo z’Abanyamerika ndetse n’abakozi ba Amerika bashinzwe kurwanya umutwe w’iterabwoba w’Igihugu wa Islam (ISIS). Umuvugizi w’ingabo z’Amerika yatangajeko, iki gitero cyagize ingaruka ku bakozi b’Abanyamerika benshi.
Perezida wa Amerika Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris bamaze kumenyeshwa iby’iki gitero, baganiriye ku ngamba zigomba gufatwa mu kurinda ingabo z’Abanyamerika, no gusubiza ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwe ku ngabo z’Abanyamerika. Amakuru atangwa aturuka mu byobozi bw’ingabo bwa Irak avuga ko roketi nyinshi zatewe mu birindiro imbere by’ingabo z’Abanyamerika, izindi zikagera mu mudugudu yegereye ibyo birindiro.
Ibi bitero bishya byagabwe ku ngabo z’Abanyamerika, bibaye mu gihe hari hari ubwoba bwinshi ko Irani n’abafatanyabikorwa bayo,isaha iyo ari yo yose bashobora kugaba ibitero ku gihugu cya Israheli mu rwego rwo kwihorera ku mpfu z’abakuru ba Hamas na Hezbollah bishwe mu cyumweru gishize bivugwa ko byakozwe n’igihugu cya Israheli .
Ibitero bya roketi byagabwe kubirindiro by’ingabo z’Abanyamerika n’iza coalition muri Irak byari bisanzwe bimenyerewe mu bihe byashize, cyane cyane mu minsi ya mbere y’intambara hagati ya Israheli na Hamas muri Gaza. Ariko, ibi bitero kugeza ubu byari byarahagaze .
Kubera ubwicanyi bwakorewe umuyobozi mukuru wa hamas muri Iran ndetse n’Umukuru wa Hezbollah ,mu Burasirazuba bwo hagati hakomeje gututumba ubwoba bw’intambara y’akarere ishobora guterwa na “axe de resistance “ ariryo huriro rishyigikiwe na iran ririmo amatsinda yabanya Irak,aba Houthis bo muri Yemen ,ubu bamaze kwijira mu ntambara imaze amezi agera ku icumi Israheli irwanamo na palestine .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *