Irlande yicuza kuba itarashyizeho gahunda yo kurwanya abimukira nk’iy’u Rwanda n’u Bwongereza
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Linda de Courcy uri mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka ryitwa Independent Ireland Party n’umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Irlande yatangaje ko uburyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bo mu Bwongereza yari yatangiye kugabanya umubare wabo mu Bwongereza, ari ikintu igihugu cye na cyo cyakabaye cyarakoze.
Linda ytangaje ibyo nyuma y’uko hari abimukira benshi bari baravuye mu Bwongereza bajya muri Irlande banga ko bazoherezwa mu Rwanda, none ubu bari gusubirayo batanasabwe ibyangombwa.
Ikinyamakuru The Irish Sun cyatangaje ko mu myaka ibiri ishize ubwo u Bwongereza bwari buyobowe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak wari ushyigikiye gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo butemewe n’amategeko hari benshi bahungiye muri Irlande.
Bisi nyinshi zajyaga mu murwa mukuru wa Irlande, Dublin, zijyanye abo bimukira bavuye mu Bwongereza ndetse izo ngendo bari bazihaye izina rya ‘Brexit Express’.
Nyuma yo kuhagera byatumye mu 2024, 80% by’abimukira basabye ubuhungiro muri Irlande bari abaturutse mu Bwongereza kuko batekerezaga ko kwigumirayo ari byo byababera byiza.
Ibyo ariko si ko bimeze kuko ubu bahinduye icyerekezo bari gusubira mu Bwongereza ku bwinshi nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi muri Nyakanga 2024 rihagaritse gahunda yo kohereza mu Rwanda abo bimukira.
Minisitiri w’Ubutabera muri Irlande, Jim O’Callaghan yavuze ko icyo gihugu kimaze kwirukana abimukira 3.029 kuko bimwe ubuhungiro ndetse ntibasubizwe aho baturutse ahubwo abenshi bahise bajya mu Bwongereza abandi bajya ahandi mu Burayi.
Linda yagaragaje ko uburyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari itangiye gutanga umusaruro wo kubagabanya mu Bwongereza itaranatangira gushyirwa mu bikorwa, bigaragaza ko na Irlande yakabaye yarashyizeho indi imeze nka yo.
Ati “Ikintu cyose cyatuma abimukira bacika intege zo kuza hano cyaba ari cyiza. Ntekereza ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yakabaye yaradusunikiye gushyiraho indi imeze nka yo.”
Abashoferi batwara bisi hagati y’u Bwongereza na Irlande bavuga ko muri iyi minsi nibura buri bisi mu cyumweru itwara abimukira 20 bava i Dublin bakanyura mu mujyi wa Belfast bakomereza mu Bwongereza.
Abo bimukira kandi bagiye banifata amashusho bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo kuva muri Irlande ujya mu Bwongereza muri bisi byoroshye cyane ugereranyije no gukoresha ubwato buto banyuze mu nzira nka ‘English Channel’ ihuza u Bufaransa n’u Bwongereza.
Irlande kandi yakajije ingamba zijyanye no gutanga ubuhungiro ku bimukira bituma abasaba bagabanyukaho 30% mu 2025 kuko bari kuhava mu gihe mu Bwongereza ho biyongeyeho 13% babusabye muri uwo mwaka.
Kuva u Bwongereza bwahagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira baburimo binyuranyije n’amategeko, umubare wabo wahise utangira gutumbagira ndetse byakurikiwe n’ukutavuga rumwe no gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer ngo hashakwe umuti w’icyo kibazo.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza yatangaje ko abimukira batemewe n’amategeko binjiye muri icyo gihugu bifashishije ubwato buto mu 2025 bageze ku 41.472 ndetse ni inshuro ya kabiri hinjiye abantu benshi mu Bwongereza guhera mu 2018 kuko byaherukaga kuba mu 2022 aho hinjiye abantu 45.774.
Abimukira bajya mu Bwongereza binyuranye n’amategeko bariyongereye kuva igihe amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda yahagarikiwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *