skol
fortebet

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryakumiriwe mu matora ya Perezida

Yanditswe: Sunday 13, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, yatangaje ko yahagaritse Chadema, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu Ukwakira 2025.

Sponsored Ad

Iyi komisiyo yabitangaje ku wa 12 Mata 2025, aho yavuze ko iri shyaka ryananiwe gusinyira ku gihe amasezerano agenga amategeko n’imyitwarire mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, Ramadhani Kailima, yavuze ko amashyaka atarigeze asinya ayo mabwiriza azahita avanwa mu bikorwa byo kwitabira amatora kugeza mu 2030.

Ati “Ishyaka ritasinye amategeko agenga imyitwarire mu matora ntabwo rizemererwa kuyitabira.”

Ubuyobozi bw’Ishyaka Chadema ntabwo buragira icyo butangaza kuri uyu mwanzuro.

Iri tangazo ryashyizwe hanze nyuma y’iminsi mike Umuyobozi w’Ishyaka Chadema, Tundu Lissu, ahamijwe ibyaha birimo ubugambanyi, gukangurira abaturage kujya mu myigaragambyo ndetse no kugerageza guhagarika amatora.

Abashinjacyaha bashinje uyu muyobozi guhamagarira abaturage kugira icyo bakora bamagana amatora, gusa ntabwo yigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura ku byo aregwa.

Igihe yahamwa ibi byaha birashoboka ko ashobora guhabwa igihano cy’urupfu.

Lissu yagiye yumvikana kenshi anenga ishyaka riri ku butegetsi, Chama cha Mapinduzi (CCM) riyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, uri kugerageza uburyo yakongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa