skol
fortebet

Ishyaka PPRD ryagaragaje ko kuba Kabila yaragiye i Goma bidasobanuye ko akorana na AFC/M23

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka PPRD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko kuba Joseph Kabila yajya mu mujyi wa Goma bidasobanuye ko akorana n’ihuriro AFC/M23.

Sponsored Ad

Kabila yageze i Goma ku gicamunsi cya tariki ya 18 Mata 2025, yamaganwa na Leta ya RDC bitewe n’uko uyu mujyi ugenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera za Mutarama.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, tariki ya 19 Mata yatangaje ko imitungo ya Kabila iri muri RDC yafatiriwe kandi ko we n’abandi bakorana bo muri PPRD no mu ihuriro FCC batangiye gukurikiranwa.

Minisitiri Mutamba yasobanuye ko kujya i Goma kwa Kabila gusobanuye ko afite uruhare rutaziguye mu bikorwa bya AFC/M23.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yahagaritse ibikorwa bya PPRD muri RDC, gusa umunyamategeko w’iri shyaka rya Kabila, Me Trésor Lungungu Kidimba, yatangaje ko iki cyemezo nta shingiro gifite.

Uyu munyamategeko yavuze ati “Ntabwo byatuma twemeza ko hari uburyo bwo gufasha cyangwa kuba umunyamuryango w’umutwe witwaje intwaro.”

Me Kidimba yavuze ko Goma ari umurwa mukuru w’intara iri muri RDC, bityo ko buri Munye-Congo yemerewe kuwujyamo, asubiramo ati “Ntibihagije ku buryo twashinja umuntu kujya mu mutwe ugamije gukuraho ubutegetsi.”

Ukorana bya hafi na Kabila yasobanuye ko yagiye i Goma kugira ngo yitabire ibiganiro by’amahoro bigamije gufasha RDC kubona amahoro.

Byamenyakanye kandi ko Kabila ateganya kugeza ijambo ku Banye-Congo, byitezwe ko rizavamo igisubizo ku byibazwa niba koko yaba agiye gukorana na AFC/M23.

Muri Werurwe 2025, uyu munyapolitiki yabwiye itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ko iyo aba akorana na AFC/M23, urugamba ruba rwarafashe intera iruta iyo ruriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa