Ishyaka rya Joseph Kabila Kabange ryahakanye ibyo kuba ari i Goma
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahakanye amakuru avuga ko ari mu mujyi wa Goma.
Iri shyaka ryabihakanye biciye mu munyamabanga uhoraho waryo, Ferdinand Kambere, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Kabila ari i Goma, aho yageze avuye mu buhungiro i Harare muri Zimbabwe.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 ugenzura uyu mujyi, Lawrence Kanyuka, yabwiye BBC ko uyu mutwe nta kibazo ubona mu kuba uriya munyapolitiki yaba ari muri uriya murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru y’uko Kabila ari i Goma akimenyekana Leta ya RDC yahise itangaza ko igiye kumukurikirana mu butabera imushinja “ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru” ndetse inahagarika ku butaka bwa Congo ibikorwa bya PPRD.
Kinshasa kandi yatangaje icyemezo cyo gufatira imitungo yose ya Joseph Kabila, yaba ifatika n’idafatika.
Kambere yanenze Kinshasa kuri biriya byemezo, ayishinja “guhimba amakuru adasanzwe” bugamije kuyobya rubanda.
Uyu kandi yumvikanishije amakuru avuga ko Kabila ari i Goma nk’ibihuha, ati: “Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agomba kubimenya neza, yaribeshye cyane. Ese ni inde wabonye n’amaso ye Kabila i Goma? Ni inde wabonye amafoto ye muri uyu mujyi? Tubabajwe no kuba ubutegetsi buriho bufata ibyemezo bushingiye ku bihuha bwo bwihimbiye ubwabwo, bigamije kubangamira ishyaka ritavuga rumwe na bwo n’umuntu ku giti cye, nta bimenyetso bifatika bushingiyeho.”
Uyu muyobozi mu Ishyaka rya Kabila uvuga ko bababajwe no kuba igihugu cyabo kiri kurindimurwa n’ubutegetsi buyobowe n’ishyaka UDPS, no kuba bukomeje guhonyora amahame ya Demokarasi.
Ferdinand Kambere avuga ko ibi byemezo bya Guverinoma binyuranyije n’amategeko, kandi bikaba bigaragaza ubutegetsi bw’igitugu.
Yunzemo kandi ko ibiri gukorwa na Kinshasa “byerekana ko Tshisekedi ashaka kwishyiriraho Repubulika agendeye ku bitekerezo by’uko atekereza.”
Kambere uvuga ko PPRD itazigera na rimwe yemera guterwa ubwoba, yagaragaje ko ibyemezo byafatiwe iri shyaka bishingiye ku kuba ryaranze kwitabira imigambi yatangijwe na Tshisekedi igamije kwigarurira indi mitwe ya Politiki kugira ngo itarwanya ibitaboneye birimo biba muri iki gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *