skol

Isi igeze aho amagara atererwa hejuru buri wese agasama aye- Chancelier w’u Budage

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano yatangiye i Munich ku wa Gatanu, Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yabwiye abayobozi barenga 50 bayitabiriye ko ibihe Isi igezemo, ibyo kuyoborwa n’amategeko mpuzamahanga ahuriweho biri kugera ku iherezo, ahubwo buri gihugu gikwiye kwirwanaho.

Yavuze ibi ashingiye ku kuba muri ibi bihe ubwigenge bw’ibihugu byinshi mu Burayi bwibasiwe no kuba ukwizerana hagati y’uyu mugabane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri kugenda kuyoyoka.

Yagaragaje ko hari icyuho kinini cyatewe na politiki ya Amerika ishyira imbere inyungu zayo gusa; guhonyora uburenganizra bw’u Burayi, ibibazo mu bucuruzi n’imisoro igenda ishyirirwaho ibihugu no kuba nyakamwe byahawe intebe na leta ya Trump.

Ibi byatijwe umurindi na Trump uherutse gutangaza ko ashaka komeka Greenland kuri Amerika, n’imisoro ikakaye ashyira ku bicuruzwa bituruka mu Burayi.

Friedrich yavuze ko u Burayi bubibona nko kwibasira ubusugire bw’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Nato kandi bidakwiye.

Mu guhangana n’ibi bibazo, Friedrich, yahishuye ko u Budage buri mu biganiro by’ibanga n’u Bufaransa kugira ngo hashyirweho uburyo bw’ubwirinzi bushingiye ku ntwaro kirimbuzi mu Burayi.

Mu gihe ibi byagerwaho, byaba bivuze ko byinshi mu bihugu by’u Burayi bitakishingikiriza uburinzi bwa Amerika.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimangiye ibi avuga ko uyu mugabane ugomba kwihagararaho mu buryo bwose, hatabayeho kwishingikiriza abandi.

Friedrich yavuze ko nubwo u Burayi bwakwemera kugira ibyo bwigomwa, bigoye cyane ko hakongera kubakwa icyizere hagati yabwo na Amerika.

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko ibihugu by’u Burayi bidakwiye gukomeza kwizera uburinzi bwa Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa