skol
fortebet

Isiraheli Yagabye Igitero Gishya Kuri Gaza Nyuma y’Itangazo rya Trump

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

Isiraheli Yagabye Igitero Gishya Kuri Gaza Nyuma y'Itangazo rya Trump

Sponsored Ad

skol

Bivugwa ko Isiraheli yagabye igitero gishya kuri Gaza, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko habaye amasezerano yo kwambura intwaro umutwe wa Hamas.

Ibiro ntaramakuru bya Reuters bivuga ko Abanyapalestina benshi bakomeretse muri icyo gitero, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’urwego rw’ubuzima muri Gaza.

Hagati aho, Al Jazeera yatangaje ko habaye igitero hafi y’umusigiti uri mu gace ka Karama, mu majyaruguru y’Umujyi wa Gaza.

Igisirikare cya Isiraheli (IDF) cyabwiye BBC ko kiri gukora iperereza kuri ayo makuru.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, iyobowe na Hamas, ibivuga, Abanyapalestina bagera ku 1,168 bamaze kwicwa mu bitero bya Isiraheli kuva amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas yatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize.

Muri icyo gihe kandi, abasirikare bane ba Isiraheli bishwe mu bitero byagabwe n’Abanyapalestina muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa