Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ruregwamo Manzi Sezisoni Davis ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Manzi Sezisoni Davis ukurikiranyweho ibyaha birimo iyezandonke, kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni ibyaha bifitanye isano no kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders bashoyemo, abizeza inyungu.
Muri aya mafaranga arenga miliyoni 10,4$ uruhande ruregwa ruvuga ko rwishyuyemo miliyari 7 Frw ariko Ubushinjacyaha bukemeza ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Manzi Davis n’umugore we Akaliza gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 52$, rwari rwongeye gupfundurwa ngo abaregera indishyi bagire ibyo bashyiraho umucyo.
Mu iburanisha ryo ku wa 29 Nzeri 2025, abaregera indishyi muri uru rubanza barenga 100 bagaragaje ko amasezerano bagiye bagirana na Manzi Sezisoni akwiye kuba ikimenyetso simusiga cy’uko ibyaha yabikoze.
Ku rundi ruhande, Manzi we yagaragaje ko badakwiye kuzihabwa kuko ibyakozwe bishingiye ku masezerano atarubahirijwe kandi bidakwiye kwitwa icyaha.
Yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikirana amafaranga avuga ko yafungiwe kuri konti yakoreshaga kugira ngo yishyure abo abereyemo imyenda.
Yagaragaje ko ari hanze yakoroherwa no gukurikirana amafaranga arenga miliyoni 2,5 $ yafatiriwe n’Ikigo bakoranaga cya ICE Market nyuma y’uko atangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba ku wa 18 Ukwakira 2025, ariko rwongeye gusubikwa rwimurirwa ku wa 5 Ukuboza 2025.
Manzi Sezisoni kuri ubu afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, guhera ku wa 29 Kanama 2024 nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *