Kuri uyu wa 5 Kamena 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’Urubanza rwa ya Yampano,ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo
Byari biteganyijwe ko Yampano asomerwa akamenya niba ataha cyangwa se ahabwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko Kubera ko Minisiteri y’Ubutabera iri kuvugurura sisiteme ikoreshwa, ntabwo imanza
za nyuma ya saa sita zasomwe.
Umucamanza yavuze ko sisiteme bakoresha yagize ikibazo ku buryo imanza zose yaburanishije azazisoma ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2026.
Abafite aho bahuriye n’urunana rw’Ubutabera bari bamenyeshejwe ko sisiteme iri buze kuba iri kuvugururwa.
Ni ubutumwa bugira buti: "Mwiriwe neza,Nkuko ubutumwa ’message’ iri hepfo yatanzwe na MINIJUST ibivuga, kuwa 05 Kamena 2026 guhera 12:00 Hateganijwe igikorwa cya “IECMSMaintainance" kizamara iminsi ibiri (2) kigamije gukemura ibibazo bimaze iminsi bigaragara bityo turabamenyesha ko guhera iyo saha yavuzwe system izavaho. Tubashimiye ko mwihanganira izo mpinduka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *