skol
fortebet

Israel igiye kohereza ibihumbi by’Inkeragutabara muri Gaza

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Eyal Zamir, yateguje ko muri iki cyumweru ibihumbi by’Inkeragutabara bizoherezwa ku rugamba mu ntara ya Gaza muri Palestine mu rwego rwo kongera ibice zigenzura.

Sponsored Ad

Zamir yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atangaje ku wa 4 Gicurasi 2025 ko ingabo zizakomeza intambara muri Gaza hagamijwe kubohoza imbohe z’Abiyisirayeli zafashwe n’Umutwe wa Hamas.

Kuva tariki ya 18 Werurwe ubwo ingabo za Israel zasubukuraga intambara, nta mbohe n’imwe yarekuwe muri 59. Bikekwa ko byibuze 24 zikiriho, izindi 35 zikaba zarapfuye.

Uyu musirikare yagize ati “Iki cyumweru tugiye kohereza ibihumbi by’Inkeragutabara zacu kugira ngo twongerere imbaraga kandi twagure ibikorwa byacu muri Gaza. Turi kongera igitutu kugira ngo tugarure abantu bacu, tunatsinde Hamas.”

Zamir yasobanuye ko Inkeragutabara zizakorera mu bindi bice bya Gaza ingabo za Israel zitigeze zikoreramo, zisenye ibikorwaremezo bya Hamas byose biri munsi no hejuru y’ubutaka.

Minisitiri w’Umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir, yatangaje ko Guverinoma yifuza kongera imbaraga nyinshi muri Gaza kugeza ubwo hazabonekera intsinzi yuzuye.

Uyu muyobozi yifuza ko mu rwego rwo gushyira igitutu cyinshi kuri Hamas, Ingabo za Israel zafunga inzira zinyuramo imfashanyo zigenerwa abahunze no kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi.

Si bose mu ngabo za Israel bifuza gukomeza iyi ntambara kuko zimwe mu Nkeragutabara zimaze kwitabazwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu zisaba ko habaho imishyikirano na Hamas kugira ngo irekure imbohe zisigaye.

Izi Nkeragutabara zigaragaza ko gukaza ibitero muri Gaza byashyira mu kaga ubuzima bw’imbohe zisigaye, zikaba zishobora kwicwa nk’uko ngenzi zazo byazigendekeye.

Israel yatangiye kugaba ibitero muri Gaza mu Ukwakira 2023, nyuma y’aho Hamas yishe abaturage bayo barenga 1100, ikanashimuta 251. Kuva icyo gihe, muri Gaza hamaze gupfa abarenga ibihumbi 52 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa