
Israel iravuga ko yishe Komanda mukuru muri Hezbollah nyuma yo kugaba igitero ku nkengero z’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Liban.
Nibura umuntu umwe yapfuye abandi benshi barakomereka mu iturika ry’igisasu ryabereye i Dahiyeh, ahari indiri ikomeye y’uyu mutwe witwaje intwaro wo muri Liban ugendera ku matwara akakaye ya kisilamu.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr yiciwe mu gitero cy’indege y’intambara cyari kimugendereye nyuma y’amakuru y’ubutasi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Abayobozi bavuga ko ari we nyirabayazana w’igitero cya roketi cyagabwe mu gace ka Golan Heights, kigaruriwe na Israel, ku wa Gatandatu cyahitanye abantu 12, biganjemo abana.
Hezbollah yahakanye ko nta ruhare yagize muri icyo gitero. Minisitiri w’intebe wa Liban, Najib Mikati, yamaganye "igitero simusiga cya Israel".
Yavuze ko ari "igikorwa cy’ubugizi bwa nabi" mu "bikorwa by’ubugizi bwa nabi byica abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga."
Mu nyandiko ngufi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitero, Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yagize ati: "Hezbollah yarenze umurongo utukura".
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Fuad Shukr yariciwe muri icyo gitero. Abashinzwe umutekano i Beirut bavuga ko uwashakaga kwicwa muri icyo gitero atari mu nyubako.
Hezbollah ku ruhande rwayo ntiragira icyo itangaza, gusa umukozi wa Israel yemereye CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, ko Israel yamenyesheje Amerika iby’igitero cy’i Beirut.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *