skol

Israel: Netanyahu yateye utwatsi ibyo guhagarika kugaba ibitero ku bayobozi ba Hamas

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko atazigera ahagarika kugaba ibitero ku bayobozi ba Hamas, kabone nubwo aba bayobozi bahungira hanze ya Gaza.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe n’Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aho yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirinda mu gihugu no hanze y’imipaka yayo.

Icyemezo cya Israel cyo kugaba ibitero ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar, igihugu gisanzwe ari inshuti ya Amerika bya hafi, byakuruye impaka ku rwego mpuzamahanga ndetse mu banenze icyo gikorwa harimo na Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Hamas yatangaje ko icyo gitero cya Israel muri Qatar cyahitanye abantu batandatu ariko abayobozi bayo barokotse.

Abajijwe niba Amerika yaba yaragize uruhare muri iki gitero yasubije abanyamakuru ko ibyo babikoze ku ruhande rwabo.

Ibi biganiro hagati ya Rubio na Netanyahu bibaye mbere y’uko abayobozi b’ibihugu by’abarabu bagiranye inama yo gufatanya na Qatar kugira ngo bashyire igitutu kuri Israel ihagarike intambara muri Gaza.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim al-Thani, yasabye Umuryango Mpuzamahanga kureka gukomeza kurera Israel bajeyi bakayifatira ibihano nyuma y’ibitero yagabye ku bayobozi ba Hamas i Doha muri Qatar.

Rubio abajijwe niba iki gitero cyarangije umubano mwiza usanzwe uri hagati ya Amerika n’ibihugu by’abarabu, yasubije ko umubano ugihari kandi umeze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa