Israel: Urukiko Rukuru rwahaye umugisha icyemezo cya Netanyahu cyo kwirukana Minisitiri w’Ingabo
Yanditswe: Saturday 09, Nov 2024

Urukiko Rukuru rwa Israel rwashyigikiye icyemezo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, cyo kwirukana Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, nyuma y’uko rwakiriye ubusabe bw’abaturage benshi basaba ko rwaburizamo icyo cyemezo.
Nubwo urukiko rwatangaje ko rwatunguwe n’igihe yafatiye iki cyemezo bitewe n’intambara Israel irimo, ariko rwemeje ko Minisitiri w’Intebe afite uburenganzira bwo gushyiraho no gukuraho abaminisitiri bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’iza politiki.
Netanyahu yirukanye Gallant avuga ko atakimwizera kandi batumvikana ku myanzuro imwe n’imwe kandi bari mu ntambara zitandukanye zisaba ko bakorana batishishanya.
Umucamanza, Yael Wilner, yavuze ko Minisitiri w’Intebe afite uburenganzira n’ububasha bwo guhindura guverinoma ku mpamvu izo ari zo zose.
Abashyigikiye Gallant bavuze ko kumwirukana mu gihe cy’intambara bizashyira mu kaga umutekano w’igihugu, ariko urukiko rwanzura ko ububasha bwa Minisitiri w’Intebe buruta izo mpungenge zose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *