skol
fortebet

Israel yahagaritse kwinjiza imfashanyo muri Gaza

Yanditswe: Sunday 02, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu byatangaje ko Israel ihagarika kwinjiza inkunga y’ibanze mu karere ka Gaza guhera kuri iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Iki cyemezo ni igisubizo cy’ibyo ibiro bya Netanyahu byise “Kwanga kwa Hamas” kwemera gahunda yo gusubukura ibiganiro by’amahoro yatanzwe n’Intumwa ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff.

Icyiciro cya mbere cy’ihagarikwa ry’mirwano hagati ya Israel na Hamas, kinarimo kongera ubutabazi, cyarangiye ku wa Gatandatu.

Impande zombi ntizemeranya ku ntambwe igomba gukurikira mu masezerano. Israel yashakaga ko imbohe nyinshi zirekurwa mu gihe cy’icyiciro cya mbere. Ariko Hamas irahatira gutangira icyiciro cya kabiri cyatanga inzira yo kurangiza intambara burundu.

Hamas yavuze ko Israel igerageza guhungabanya ihagarikwa ry’imirwano kandi igaragaza ko guhagarika imfashanyo i Gaza ari “icyaha cy’intambara.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa