skol

Israel yarashe ahakoreraga Perezida wa Yemen

Yanditswe: Monday 25, Aug 2025

featured-image

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Yemen birimo n’ibirindiro bya gisirikare binabarizwamo ahakoreraga Umukuru w’Igihugu.

Ni ibitero byagabwe ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, byibasira cyane cyane umurwa mukuru, Sanaa.

Israel yavuze ko biri mu murongo wo kurwanya Aba-Houthis.

Iti “Agace ka gisirikare kanabarizwamo ahahoze hakorera Perezida, n’inganda z’amashanyarazi za Adar na Hizaz n’ahandi habikwa ibikomoka kuri peteroli harashwe.”

Reuters yatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege byaguyemo abantu 86, abandi benshi barakomereka.

Ibi biro by’Umukuru w’Igihugu byarashweho na Israel byahagaritswe gukoreshwa mu 2014, nyuma y’uko abarwanyi b’Aba-Houthis bigaruriye umurwa mukuru, Sanaa.

Umutwe w’Aba-Houthis uhanganye na Israel ugenzura ibice byinshi byo mu Burengerazuba bwa Yemen.

Kuva Israel yatangiza intambara yo kurandura Hamas muri Gaza, Aba-Houthis bayinjiyemo bavuga ko barwana ku ruhande rwa Hamas.

Igitero cy’uyu mutwe giheruka kuri Israel ni icyo wagabye ku wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion, ariko ibisasu biza kwangizwa bikiri mu kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa