Israel yarashe ibigega bya peteroli, Iran irasa Tel Aviv na Haifa
Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

Intambara ikomeje guhindura isura hagati ya Israel na Iran aho mu ijoro ryakeye, Israel yagabye ibitero bikomeye ku bigega bya peteroli n’uruganda ruyitunganya muri Iran, icyo gihugu nacyo kigaba ibitero bikomeye muri Israel, bimaze kugwamo abagera ku 10.
Ibitero bya Israel byibasiye ibigega bibikwamo peteroli ndetse n’igice cy’Ibiro bya Minisitiri y’Ingabo, aho Israel yavuze ko yagabye ibyo bitero kuko aho hantu hombi habera ibikorwa bifitanye isano na gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi.
Iran ntiyatindijemo kuko yahise irasa muri Israel, mu mijyi nka Haifa, Bat Yam na Tel Aviv. Muri rusange abantu 10 bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi barenga 180 bakomeretse, abagera kuri barindwi bakaba bagishakishwa mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse.
Hagati aho, ikirere cya Iran kiracyafunze mu gihe ikibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel nacyo gifunze. Impande zombi kandi zikomeje gutera amagambo, aho Israel yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Iran, avuga ko Iran iri gukoresha misile zikomeye, zirimo izifite umuvuduko uruta uw’ijwi.
Israel kandi yavuze ko yahanuye ’drones’ zirindwi zarashwe na Iran, mu gihe byitezwe ko iki gihugu nacyo kiri gutegura ibindi bitero simusiga bishobora kwangiza ibikorwaremezo byinshi bya Iran.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *