
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe ibiro by’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Iran (IRINN), muri gahunda y’ibitero bitandukanye kiri kugaba muri iki gihugu.
Ni igitero cyagabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Gusa iki kigo cyahise gisubukura imirimo yacyo nyuma y’igihe gito.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe kuri iki kigo kuko “ibikorwaremezo n’ibikoresho byacyo biri gukoreshwa n’igisirikare cya Iran, mu mwambaro w’imirimo y’abasivile.”
Mbere y’uko iki gitero kigabwa, Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Israel Katz, yari yavuze ko “Igikoresho cy’icengezamatwara rya Iran kiri gusatira iherezo.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’abaguye muri iki gitero ndetse n’ibyo cyangije muri rusange.
Ku wa 13 Kamena 2025 nibwo Israel yatangiye kugaba ibitero byeruye kuri Iran, ishinja gufasha imitwe itandukanye irimo Hamas.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *