skol

Israel yemeje ko yishe Umuyobozi w’Inama y’Umutekano ya Iran

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryakeye.

Minisitiri Katz yanasobanuye ko Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta ya Iran, Gholamreza Soleimani, na we yiciwe muri iki gitero.

Yagize ati "Larijani n’umuyobozi wa Basij bishwe mu ijoro, basanga i kuzimu umuyobozi wa gahunda y’abicanyi, Khamenei, n’abandi bo mu ihuriro ry’abagizi ba nabi."

Igisirikare cya Israel, IDF, cyemeje ko cyiciye Larijani mu gitero kidahusha cyashingiye ku makuru y’urwego rw’ubutasi ubwo yari mu mujyi wa Tehran, gishimangira ko muri iki gihe yakoraga nk’umuyobozi wa Iran.

Konti ya Larijani ku rubuga rwa X yakomeje gukora na nyuma yo kumubika. Mu ma saa tanu y’amanywa yo kuri uyu wa 17 Werurwe, yanyuzeho ubutumwa buha icyubahiro abasirikare bapfiriye mu bwato bw’intambara bwa ‘Iris Dena’ bwarashwe na Amerika.

Ubu butumwa bugira buti "Bazahora ku mutima wa Iran kandi urupfu rwabo ruzakomeza umusingi w’ingabo z’igihugu mu myaka izaza. Ndasaba Imana Ishobora Byosse guha aba bayihowe imyanya yo ku rwego rwo hejuru."

Leta ya Iran ntihakana cyangwa ngo yemeze niba koko Larijani yiciwe mu gitero cy’ingabo za Israel. Ibinyamakuru biyegamiyeho na byo ntacyo birabivugaho.

Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian yagize Larijani Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano muri Kanama 2025. Ni inshingano yabangikanyaga n’iyo guhagararira Umuyobozi w’Ikirenga muri iyi nama.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2007, Larijani yabaye umuyobozi w’itsinda rya Iran ryari mu biganiro ku ikoreshwa ry’ingufu za nucleaire, kuva mu 2008 kugeza mu 2020 aba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko.

Kuva intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangira tariki ya 28 Gashyantare 2026, Ali Hosseini Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga akicwa, Larijani ni we washyize imbaraga mu kwibasira impande bahanganye yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa