skol
fortebet

Israel yemeje ko yishe Yahya Sinwar wayoboraga Hamas

Yanditswe: Friday 18, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, yatangaje ko umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar yaguye mu bitero bya Israel yagabye muri Gaza.

Sponsored Ad

Sinwar yari amaze amezi abiri ari umuyobozi wa Hamas nyuma yuko uwari kuri uwo mwanya, Ismail Haniyeh yiciwe muri Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz yavuze ko umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar yishwe hamwe n’abandi bayobozi batatu bari kumwe mu gitero ingabo za Israel zagabye muri Gaza.

Ati: "Iki ni ikintu gikomeye kandi n’intsinzi kuri Israel yagezeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba ushingiye ku idini ya Isram ufashwa na Iran."

Kwicwa k’uyu muyobozi, biratanga amahirwe kuri Israel yo kubohora abatwawe bunyago n’umutwe wa Hamas no kurandura burundu uyu mutwe uterwa inkunga n’Igihugu cya Iran.

Hagati aho, Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant, mu nyandiko yanditse kuri X yavuze ko abanzi ba Israel badashobora kwihisha. Yongeyeho ati: "Tuzabakurikirana kandi tubakureho."

Umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar yavugwagaho ko ariwe wateguye igitero cyagabwe kuri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, mu majyepfo ya Israel, gihitana abantu 1200, ifata bugwate abandi 251.

Kuva uwo munsi, Israel yohereje Ingabo muri Gaza kugira ngo zisenye ubushobozi bwa Hamas, ku buryo itazongera kurasa ku butaka bwayo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa