skol
fortebet

Israel yishe Mohammed Sinouar wari Umuyobozi wa Hamas

Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko Ingabo ze zishe Mohammed Sinouar, wafatwaga nk’Umuyobozi wa Hamas nyuma y’aho Umuvandimwe we, Yahya Sinouar, yiciwe.

Sponsored Ad

Netanyahu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, aho yagize ati “Twishe Mohammed Sinwar”.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko Mohammed, umuvandimwe wa Yahya yishwe ku wa 13 Gicurasi mu bitero Ingabo za Israel zagabye mu gace ka Khan Younis.

Yahya Sinwar wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Hamas yishwe mu Ukwakira 2024 mu gitero gikomeye yagabweho mu nzu yari atuyemo muri Gaza.

Yahya Sinouar yishwe mu mwaka ushize wa 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa