skol
fortebet

Israel yongeye kurasa kuri Iran, iburira abaturage bayo

Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Israel yongeye kugaba igitero mu Mujyi wa Tehran ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2025 nyuma yo kwica abasirikare bakuru ba Iran, kwangiza ibikorwaremezo bya gisirikare byayo ndetse n’ububiko bwa peteroli.

Sponsored Ad

Amakuru y’iki gitero yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Brig. Gen. Effie Defrin, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Ntabwo tubihagarika ubu. No muri iyi saha turi kurasa ahantu henshi muri Tehran. Dushaka kwangiza bikomeye gahunda z’intwaro kirimbuzi ndetse no gusenya imbaraga z’igisirikare mu rwego rwo gukoma mu nkokora no kugabanya ubukana bw’ibishobora guhungabanya umutekano w’iwacu.”

Brig. Gen Defrin yasobanuye ko mu ijoro ryakeye na bwo Israel yarashe ahantu 80 muri Iran, muri rusange ikaba imaze kurasa ahantu 250 kuva ibitero byahawe izina rya ‘Rising Lion’ byatangira mu minsi ibiri ishize.

Umuyobozi wa Tehran, Mehdi Chamran, yatangaje ko uyu mujyi nta bwihisho bwihariye bw’ibisasu ufite, bityo ko abaturage bari guhungira mu bice by’inyubako biri munsi y’ubutaka ndetse no mu mihanda iri munsi y’ubutaka.

Chamran yagize ati “Muri Tehran nta bwihisho dufite, abantu bagiye mu bice by’inyubako biri munsi y’ubutaka. Dushobora gutegura imyanya imodoka ziparikamo munsi y’ubutaka, nk’uko twabigenje ubwo Saddam yaturasagaho.”

Bitewe n’uko umutekano wo muri Tehran utizewe kuva ibi bitero byatangira, bamwe mu baturage baho batangiye guhungira mu bindi bice byiganjemo ibyaro.

Igisirikare cya Israel cyasabye abaturage ba Iran begereye inganda zikora intwaro ko bakwimuka bwangu, kandi bakirinda kuhasubira mu gihe batarahabwa irindi bwiriza.

Mu mijyi itandukanye yo muri Israel na ho umutekano ntiwizewe kuko hari impungenge ko Iran na yo ikomeza kuyirasaho, yihorera nk’uko yabigenje mbere. U Bwongereza bwabujije abenegihugu babwo kujya muri Israel.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kidashaka gukomeza kurasana na Israel, ariko ko nikomeza kuyigabaho ibitero, nacyo kitazahwema kwihorera.

Minisitiri Araghchi yagaragaje kandi ko iyi ntambara ishobora kwagukira no mu bindi bihugu, kuko ngo Israel ntiyarasa muri Tehran mu gihe itabyumvikanyeho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Ntabwo dushaka kwagurira iyi ntambara mu bindi bihugu cyangwa mu kandi karere, keretse niduhatirizwa kubikora.”

Ku wa 13 Kamena, Iran yagabye igitero gikomeye cyo kwihimura kuri Israel, cyangije ibikorwaremezo bitandukanye mu mijyi irimo Tel Aviv, Haifa na Bat Yam, hapfa abaturage 13 nk’uko Leta ya Israel yabyemeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa