Itsinda ry’abahanga batatu b’Abashinwa bari bamaze igihe kinini mu isanzure ryagarutse ku Isi amahoro, nyuma y’urugendo rwatumye igihugu cyabo gikomeza kwigaragaza mu bihugu bikomeye mu by’ubushakashatsi bwo mu kirere.
Aba bahanga barimo umuyobozi w’urugendo Zhang Lu, Wu Fei ushinzwe ibijyanye n’ubuhanga bw’indege z’isanzure, ndetse na Zhang Hongzhang wita ku bushakashatsi n’ibikoresho, bose bagaragaye bafite ubuzima bwiza nyuma yo kugwa mu gace kabugenewe ko mu Ntara ya Inner Mongolia.
Bari bamaze iminsi irenga 200 bari kuri sitasiyo y’ibyogajuru ya Tiangong, aho bakoze imirimo itandukanye irimo ubushakashatsi, kugenzura ibikoresho ndetse n’ingendo zo hanze y’icyogajuru (spacewalks), zafashije mu kuzamura ubumenyi bw’u Bushinwa muri uru rwego.
Urugendo rwabo rwatangiye mu mpera z’Ukwakira 2025, ubwo bahagurukaga mu majyaruguru y’u Bushinwa bifashishije rokete ya Long March-2F. Mu gihe cyo kugaruka, hifashishijwe ubundi buryo bwihariye bwo kubarinda ibyago, nyuma y’uko hari ibibazo byari byagaragaye ku cyogajuru cyari giteganyijwe kubacyura mbere.
Mbere yo gusubira ku Isi, aba bahanga basimbuwe n’irindi tsinda rishya ryageze kuri sitasiyo, rikazakomeza ibikorwa by’ubushakashatsi. Muri iri tsinda rishya harimo umwe mu bahanga uzamara igihe kirekire kurusha abandi bose u Bushinwa bwigeze bwohereza mu isanzure.
Mu byo bagezeho, Zhang Lu yongeye kugaragaza ubunararibonye bwe akora inshuro nyinshi ingendo zo hanze y’icyogajuru, mu gihe Wu Fei yaciye agahigo ko kuba umwe mu bato bageze muri uru rwego ariko bagakora ibikorwa bikomeye.
Uretse ibikorwa bya siyansi n’ikoranabuhanga, iri tsinda ryagarukanye ikintu cyafashwe nk’ikimenyetso cy’amahirwe: pomme bari bajyanye mu isanzure igasubirana ubuzima bwiza. Iyi pomme bayihaye abashakashatsi bo ku Isi mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abakozi ba siyansi n’ikoranabuhanga.
Uru rugendo rugaragaza intambwe u Bushinwa bukomeje gutera mu bijyanye n’ubushakashatsi bwo mu isanzure, ndetse n’ubushobozi bwo gukora ubutumwa burambye bufite intego zo kwagura ubumenyi bw’ikiremwamuntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *