skol
fortebet

Ituri: Umusirikare wa FARDC yishe arashe umwana na nyina

Yanditswe: Sunday 06, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata 2025, Umusirikare wa FARDC yarashe yegereye umwana na nyina w’imyaka 20, i Bwanasura, umudugudu uherereye ku birometero 39 uvuye muri centre y’ubucuruzi ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka aho yerekana ko uyu musirikare yagerageje gufata ku ngufu umudamu. Igihe yangaga ibyo yamushukishaga ni bwo umusirikare yamurashe.
Isasu kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ryafashe umwana we, ufite imyaka hafi ibiri, wari iruhande rwe.
Abayobozi b’ingabo bavuga ko bataye muri yombi uyu musirikare uzashyikirizwa urukiko mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa