Ivan Mbaraga yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025
Umunyarwanda Ivan Mbaraga, yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’Abashoramari bo muri Amerika bakorera mu Rwanda ‘American Chamber of Commerce in Rwanda: AmCham Rwanda)’.
Amakuru ajyanye n’izo nshingano yatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2025.
Iri huriro rihuza abashoramari n’ibigo bifitanye imikoranire byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, rikaba rigamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire hagati y’impande zombi.
Ivan Mbaraga asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Oklahoma Christian University Rwanda Campus (OC Rwanda) ndetse n’Umuyobozi wa Aspire Academy Bugesera, azaba ayoboye Inama y’Ubutegetsi ya AmCham Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.
Afite inshingano zo guhuza ibikorwa by’abanyamuryango ba AmChamb Rwanda n’inzego za Leta y’u Rwanda, gukomeza kwimakaza umubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Rwanda, gushyigikira gahunda z’uburezi n’ishoramari zifasha urubyiruko n’abashoramari bato.
Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda ryashinzwe mu rwego rwo koroshya ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Rwanda, inateza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, ubufatanye n’ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bushya burimo abantu bafite ubunararibonye mu by’ubucuruzi, uburezi, n’ikoranabuhanga, buzibanda ku guteza imbere ishoramari rishingiye ku bumenyi n’imishinga itanga akazi ku rubyiruko.
Ivan Mbaraga afite ubunararibonye mu miyoborere y’imishinga y’uburezi n’ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo.
Afite impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye n’ubuyobozi (Organizational Leadership and Development) yakuye muri Oklahoma Christian University, ndetse asanzwe ari umwe mu bashinze Aspire Academy, ishuri ryigisha abana bo mu miryango ikennye mu Karere ka Bugesera.
Kuri ubu u Rwanda rurimo kwagura imikoranire n’ibihugu by’amahanga mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari rihamye kandi AmCham Rwanda iri mu bigo bifatiye runini uwo murongo.
Oklahama Christian University of Rwanda yishimiye uyu mwanya wahawe umuyobozi wayo, igaragaza ko intego yayo ari ukurema abayobozi bafite ubunyangamugayo no gukora ibikorwa.
Yashimye imiyoborere ya Ivan Mbaraga, yemeza ko ibumbatiwe n’indangagaciro zo gushyira mu ngiro, guteza imbere ibikorwa bigira ingaruka nziza kuri sosiyete no guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda na Amerika.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB y’ibikorwa byo mu 2024 yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.
Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 3698,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.
Ivan Mbaraga yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *