Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaye muri dosiye ya Jeffrey Epstein washinjwe gusambanya abana ku gahato.
Zuma yagaragaye mu nyandiko zigizwe na paji zisaga miliyoni 3, amafoto ibihumbi 180 n’amashusho 2000 bivuga kuri Jeffrey Epstein, byashyizwe hanze ku wa 30 Mutarama 2026 ku busabe bwa Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi nyandiko zashyizwe hanze zigaruka ku biganiro hagati ya Epstein n’abakomeye barimo na Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo.
Nk’uko izi nyandiko zibigaragaza, Zuma yahuye na Epstein ku wa 5 Werurwe 2010 ubwo uyu muyobozi yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwongereza.
Bigaragara ko aba bayobozi bombi bahuriye muri hoteli yo mu Bwongereza yitwa Ritz ndetse ko banahuye n’umunyamideli w’Umurusiya.
Mu bindi byagaragaye muri izi nyandiko ni ubutumwa bwa Email, umukozi wa Epstein witwa Mark Loyd yoherereje uyu munyamideli, amusaba kwitabira umusangiro wahuje Epstein na Jacob Zuma muri iyi hoteli.
Ntabwo biramenyekana neza ibyabaye muri iryo joro ry’uwo musangiro wahuje aba bagabo bombi.
Ibi byamaganiwe kure n’umuryango Jacob Zuma yashinze, uvuga ko ari ibinyoma bigamije guharabika uyu mugabo wahoze ayobora Afurika y’Epfo.
Mu 2008 Jeffrey Epstein yakatiwe n’inkiko igihano cy’amezi 18 ndetse ajyanwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka gusambanya umwana w’imyaka 14 no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubucuruzi bushingiye ku ishimishamubiri.
Mu 2019 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abana hagamijwe kubasambanya, apfira muri gereza yiyahuye nubwo bitavuzweho rumwe.
Jacob Zuma yagaragaye muri dosiye ya Jeffrey Epstein

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *