Ingabo za Jamaica zashimiye Ingabo z’u Rwanda zibikuye ku mutima ku bwo gutabara iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga yahawe izina rya Melissa.
Melissa yibasiye Jamaica mu Ukwakira 2025, yica abantu 45, abarenga 15 baburirwa irengero nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryabitangaje.
OCHA yasobanuye ko ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120 byangiritse, kandi ko mu baturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, 950 babuze aho kuba kuko inzu zabo zangiritse burundu.
Tariki ya 14 Mutarama 2026, u Rwanda rwohereje muri Jamaica abasirikare 100 bazobereye iby’ubwubatsi kugira ngo bafashe mu kubaka inzu zasenywe n’iki kiza mu gice cya Trelawny na St. James.
Igisirikare cya Jamaica cyasangije abakoresha imbuga nkoranyambaga amwe mu mafoto yaranze ibikorwa by’abasirikare b’u Rwanda kugeza batashye, kibamenyesha ko kitazibagirwa ubufasha bahaye abaturage ba St. James n’ahandi.
Cyagize kiti "Ntituzibagirwa umurimo mwakoze n’ubwitange mwagize mu bihe bya kimwe mu biza bikomeye byabaye mu mateka ya vuba y’igihugu cyacu."
Cyagaragaje ko kubana n’abaturage ba Jamaica muri ibi bihe no kubafasha byabasigiye ikimenyetso gikomeye, kuko aba basirikare babahinduriye ubuzima, babagarurira icyizere cy’ubuzima.
Kiti "Kutuba hafi n’umusanzu mwatanze byasize ikimenyetso kidasibama ku baturage ba Jamaica. Mwabafashije guhindura ubuzima, mugarura icyizere binyuze muri buri gisenge mwubatse na buri muryango wagezweho n’ibikorwa byanyu."
Nyuma y’amezi abiri abasirikare b’u Rwanda bari bayobowe na Col Moses Kayigamba bari muri ibi bikorwa byo gufasha Jamaica, batashye ku wa 16 Werurwe, i Kigali bakirwa n’Umugaba w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame.
Iruhande rw’ibikorwa byo gusana no kubaka inzu zangijwe n’iki kiza, abasirikare b’u Rwanda banakoze umuganda wo gusukura ikigo ‘Blessed Assurance Children’s Home’ cyita ku bana bafite ubumuga.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *