skol
fortebet

Jay-Z yahombejwe miliyoni 190$ n’ikirego cyo gusambanya umwana w’imyaka 13

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi akaba n’umushoramari, Jay-Z, uri mu rubanza ashinja umunyamategeko Tony Buzbee n’umugore yaburaniraga wamushinje kumusambanya ubwo yari afite imyaka 13 mu 2000; yavuze ko yahombejwe n’iki kirego akayabo.

Sponsored Ad

Uwo mugore wahawe amazina ya “Jane Doe” mu rukiko mu kirego cyaje gukurwaho muri Gashyantare 2025 kubera kubura ibimenyetso bifatika, yari yashinje Jay-Z na Diddy ufungiwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu; kumusambanya mu birori bya MTV Video Music Awards byabaye mu 2000.

Nyuma yo gukurwaho kw’icyo kirego, Jay-Z yatanze ikirego, arega Buzbee icyaha cyo kumusebya no kumutera igihombo gikomeye mu bucuruzi n’ubuzima bwe bwite.

Mu nyandiko yatanze mu rukiko rwa Los Angeles, Jay-Z yagaragaje ko Buzbee yatumye atakaza amasezerano n’amahirwe y’ubucuruzi yari afite agera kuri miliyoni $190 [Arenga miliyari 269 Rwf].

Jay-Z yavuze ko ibyo Buzbee yakoze byari bigamije kumwangiriza izina, bigatuma abantu bamwumva nk’ufite imyitwarire mibi, bityo akabura icyizere cy’ubucuruzi yari amaze imyaka myinshi yubaka.

Yavuze ko yahuye n’ingaruka zitari iz’amafaranga gusa, ahubwo n’ingaruka ku muryango we, ku bana be, ku ishusho ye nk’umuyobozi mu bigo bikomeye, no ku mateka ye nk’icyitegererezo mu rubyiruko rw’abirabura.

Tony Buzbee we yavuze ko Jay-Z nta mpamvu afite yo kumurega, kuko ibyo yakoze ari ibintu byemewe n’amategeko mu kurengera umukiliya we. Avuga ko Jay-Z ari we uri kugerageza gukoresha ububasha bwe bw’amafaranga n’itangazamakuru ngo acecekeshe ukuri.

Urukiko rwa Los Angeles rwemeye ko ikirego cya Jay-Z gifite ishingiro ku bijyanye no kumuharabika, ariko ntirwemera icyaha cyo gushaka amafaranga ku ngufu, kuko amabaruwa Buzbee yanditse atigeze asaba amafaranga kugira ngo akureho ikirego.

Jay-Z yavuze ko yatanze ikirego atagamije gusa amafaranga, ahubwo ashaka ko ruba isomo ku banyamategeko n’abandi bantu bashobora gukoresha amategeko nk’intwaro yo kwangiza ubuzima bw’abandi, by’umwihariko abirabura bafite amazina akomeye.

Mu 2024 nibwo umugore utaratangajwe amazina yagannye inkiko. Yagaragazaga ko yahohotewe mu 2000 nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards. Uyu mugore yari yashyikirije ikirego cye urukiko mu Ukwakira uwo mwaka, avuga ko Diddy n’undi muntu w’umugabo w’icyamamare bamuhohoteye.

Tariki 8 Ukuboza, yongeye gutanga ikirego agaragaza byeruye ko iki cyamamare kindi atari yatangaje mbere ari Jay-Z.

Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yacyamaganiye kure avuga ko atari byo, ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere. Muri Werurwe Jay-Z yatanze ikirego avuga ko uwo mugore wahawe amazina ya Jane Doe, yashyikirije urukiko ikirego cye agamije kumwangiriza isura no kumwaka amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa