skol

Jean-Pierre Lacroix ushinzwe ingabo za ONU yageze i Kinshasa nyuma ‘azajya n’i Goma’

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro yageze i Kinshasa muri DR Congo ku cyumweru mu ruzinduko biteganyijwemo ko azahura n’abategetsi bakuru b’iki gihugu, nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU.

Radio Okapi ivuga ko Lacroix azabonana na Perezida Félix Tshisekedi, minisitiri w’intebe, abakuriye Inteko Ishingamategeko, abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, abahagarariye sosiyete sivile, hamwe n’abakuru b’amadini.

Radio RFI y’Abafaransa ivuga ko uyu Mufaransa Lacroix nyuma azasura n’umujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba za M23, akabonana n’abakuru b’ihuriro rya AFC/M23.

Urugendo rwa Lacroix ruje mu gihe leta ya DR Congo yatangaje ko hateganyijwe ibiganiro bihuza Abanye-Congo hagati yabo bizategurwa na leta, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye babyita “iby’uruhande rumwe”.

Lacroix, umwaka ushize na bwo yasuye DR Congo ubwo manda y’ubutumwa bwa ONU yari iri hafi kurangira, mbere y’uko yongerwa undi mwaka umwe mu Ukuboza(12) gushize.

Jean-Pierre Lacroix agendereye DR Congo nyuma y’uko Afurika y’Epfo itangaje gahunda yo kuvana ingabo zayo mu ngabo za MONUSCO zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Umusaruro w’ingabo za MONUSCO mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo wakomeje kunengwa na leta ya Kinshasa ndetse n’abatavuga rumwe na yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa