Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Ambasaderi w’Igihugu cya Luxembourg mu Rwanda, Jeanne Crauser, usoje inshingano ze, wari uje gusezera.
Mu biganiro bagiranye, Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Ambasaderi Crauser imirimo yakoze mu gihe yari amaze ahagarariye Luxembourg mu Rwanda, agaragaza uruhare rwe mu guteza imbere no gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko uyu mubano wateye imbere haba mu nzego z’ibihugu byombi ndetse no mu mikoranire mpuzamahanga. Minisitiri Nduhungirehe kandi yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano azakomeza gukora mu gihe kiri imbere.
Ambasaderi Jeanne Crauser yari ahagarariye Luxembourg mu Rwanda, aho yagize uruhare mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *