Jim Lovell uri mu ba mbere bageze hafi y’Ukwezi yitabye Imana
Yanditswe: Saturday 09, Aug 2025
Jim Lovell wari umugabo w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare yagize mu butumwa bwa Apollo 13, yitabye Imana afite imyaka 97.
Kuri uyu wa Gatanu, NASA yatangaje ko yapfiriye iwe mu rugo, i Lake Forest, muri Leta ya Illinois. Ntihigeze hatangazwa icyamuhitanye. Asize abana bane.
Ku wa 11 Mata 1970 nibwo NASA yohereje icyogajuru mu Isanzure mu butumwa bwa Apollo 13, aho cyagombaga kugera ku kwezi. Ubu butumwa bwagombaga kumara iminsi 10.
Icyogajuru cyari mu butumwa bwa Apollo 13 ubwo cyari hafi y’Ukwezi, cyagize ibibazo bya tekiniki, bituma gahunda yo kugwa ku Kwezi ihinduka, ahubwo kikuzenguruka inshuro imwe, ari na ko abagenzuzi bari ku Isi bageragezaga ibishoboka ngo bafashe abari bakirimo kugaruka ku butaka.
Uru rugendo rwamaze iminsi itanu gusa, amasaha 22 n’iminota 54. Iki cyogajuru cyagarutse ku butaka ku wa 17 Mata 1970.
Nticyasoje ubutumwa bwacyo kuko cyagombaga kugwa ku Kwezi.
Jim Lovell yari Umuyobozi w’ubu butumwa, ari n’umwe mu bari bari mu cyogajuru. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha itsinda rye kugaruka ku Isi amahoro.
Lovell ni umwe mu banditse igitabo ‘Lost Moon’ kivuga kuri urwo rugendo, nyuma gihindurwamo filime yitwa ‘Apollo 13’ yasohotse mu 1995 yakinwemo na Tom Hanks.
Yavutse ku wa 25 Werurwe 1928 i Cleveland muri Leta ya Ohio.
Yatangiriye umwuga we mu Ngabo za Amerika zirwanira mu mazi nk’uwageragezaga indege nshya. Muri aka kazi yamaze amasaha ibihumbi birindwi mu kirere, mbere yo kwinjira muri NASA mu 1962.
Yakoreye ingendo enye mu Isanzure, atangirira ku butumwa bwa Gemini 7 mu 1965.
Lovell yamamaye cyane mu butumwa bwa Apollo 8 mu 1968. Bwari bwo bwa mbere icyogajuru kivuye ku Isi kizengurutse Ukwezi. Icyo gihe icyogajuru yari arimo cyazengurutse Ukwezi inshuro 10.
Mbere yo gupfa, yari we wenyine wari usigaye akiri muzima mu bari bari muri iki cyogajuru cyagiye mu butumwa bwa Apollo 8.
Mbere yo gupfa, yari we wenyine wari usigaye akiri muzima mu bari bari muri iki cyogajuru cyagiye mu butumwa bwa Apollo8
Lovell yamamaye cyane mu butumwa bwa Apollo 8 mu 1968
Jim Rovell yatangiriye umwuga we mu gisirikare cy’ingabo za Amerika zirwamira mu mazi nk’uwageragezaga indege nshya
Jim Lovell witabye Imana afite imyaka 97, yari umwe mu banditse igitabo ‘Lost Moon’ kivuga ku butumwa bwa Apollo 13




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *