skol

Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwakatiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 ku rubanza rwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Kabila waburanishijwe adahari, yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kabila usanzwe ari Senateri w’ubuzima bwose yashinjwaga ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu, ubwicanyi bugambiriwe, gufata ku ngufu n’itoteza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha byakorewe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri ziri mu burasirazuba bwa RDC.

Urubanza rwa Kabila rwatangiye muri Nyakanga 2025 nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa, Ubushinjacyaha busobanura ko yabikoze nk’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 gusa we yagaragaje ko ntaho ahuriye na ryo.

Abanyamategeko barengera inyungu za Leta bari basabye ko imitungo yose Kabila afite muri RDC yafatirwa, agacibwa n’indishyi ya miliyari 24 z’Amadolari.

Joseph Kabila wahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokumuntu yakatiwe igihano cy’urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa