skol

Kagame agaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu karere- Umujyanama wa Trump

Yanditswe: Sunday 02, Nov 2025

featured-image

Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye na Afurika, Massad Boulos, yagaragaje ko iki gihugu cyizeye ubushake bwa Perezida Paul Kagame, mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni ubutumwa Massad Boulos yashyize hanze kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2025, agaruka ku byaranze ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo bombi bahuriraga i Paris mu Bufaransa.

Yavuze ko we na Nduhungirehe baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono, i Washington D.C.

Ati: “Byari byiza guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, hagamijwe ibiganiro byimbitse mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari. Twasuzumye ibimaze kugerwaho bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington, birimo ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko yemejwe n’abahagarariye ingabo n’inzego z’iperereza (CONOPS).”

Yakomeje avuga ko kandi baganiriye ku biganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC.

Ati: “Twaganiriye kandi ku buryo gahunda y’ibiganiro yuzuza (iya Washington) ya Doha ikomeje kugenda hagamijwe kugera ku mahoro hagati ya RDC na AFC/M23. Twarebye kandi uburyo gahunda y’ubufatanye bw’akarere mu by’iterambere ry’ubukungu igira uruhare mu kugera ku mahoro n’ituze, ari nako ishyigikira iterambere ry’igihe kirekire ku baturage bose b’akarere binyuze mu buhahirane, ibikorwaremezo, imikorere inoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, ingufu, ndetse n’ubukerarugendo.”

Yavuze ko intego Amerika ifite ari uko mu karere harangwa iterambere n’amahoro, gusa ashimangira ko byose bizubakira ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington D.C.

Massad Boulos, yavuze ko bizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kugera kuri iyi ntego.

Ati: “Nashimangiye ko amahoro arambye n’iterambere mu karere bizashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington, kandi bigakorwa ku gihe, kandi twishingikirije ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza mu kugera kuri iyo ntego.”

Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro, bigizwemo uruhare na Amerika.

Uretse gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, aya masezerano arimo n’izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Muri Nyakanga 2025, Massad Boulos nabwo yari yagaragaje ko Amerika idashidikanya ku bushake bwa Perezida Paul Kagame bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano, hagamijwe guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Massad Boulos yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu karere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa